top of page

IBY'URUGENDO RW'ABAGENDA MU IJURU

UBUHAMYA BWA TAMARI MUKARUGWIZA

Tamari yeretswe ijuru na Yesu amaze gukubitwa inshuro 12. Ku nshuro ya cumi na kabiri asa naho yapfuye, Yesu araza ajya kumwereka ibikomeye tuganira hano. Uyu munsi turibanda kubijyanye no gutanga ikicumi.

Sky

Twaragiye tugera kuri barriere ubwo baba barampagaritse. Yesu we kuko ari umwami w’abami ntawe umuhagarika. Kuri iyi barriere mpasanga inzu nini cyane, nta nzu ku isi nari nabona ingana nayo. Iyo nzu yari ikinze. Hari umugabo uhari arampamagara ngo, “Mugenzi ugana mu ijuru, ngwino hano hari ibyo nshaka kukubaza.”
Mugeze iruhande arambwira ati, "ngiye kukubaza ibibazo nawe rero unsubize." Arambaza ati uriteguye se?" Nti "Yego". Arambwira ati, "wibuka amagambo Yesu yavuze akiri mu isi?" Aha rero ndagirango turebe, ese Yesu yavuze ayahe magambo akiri mu isi? “


Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” Matayo 5:17-18. Imana y’amahoro nihimbazwe!


Arambaza ati "aya magambo urayibuka?" Nti "ndayibuka." Ati "ese umaze kumenya ko Yesu ataje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe, wibuka amagambo Malachi yahanuye ubwo yari ahumekewemo n’umwuka w’Imana, Imana imutuma ku bantu bayo?” Nti nayo ndayibuka. Reka ayo magambo tuyarebe
Malachi 3:7-10 haravuga ngo, “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo, muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.”


Umunyamuryango wo Mu Gihugu cyo mu Ijuru
Nuko arongera ati, “Mugenzi ugana mwijuru,” nti “karame.” "Wagarukiye Imana utanga imigabane ya kimwe mu icumi, cyangwa wakomeje kugomera Imana?" Ndamubwira nti njye nagarukiye Imana ntanga icyacumi. Arambwira ati urakoze cyane. Nuko afungura ya nzu. Ngiye kwitegereza mbona harimo ibitabo byinshi cyane ntashoboye kumenya umubare wabyo. Arambwira ngo nkuko ku isi mugira ama bank buri munyamuryango baramuhaye agatabo ko ari umunyamuryango kuri iyo bank, iyo ageze  kuri iyo bank, agenda yitwaje ako gatabo, yagerayo, nubwo yasanga abakozi barabahinduye ariko kuberako afite ikimenyetso ko ari munyamuryango, bahita bamuha servisi, bakamwinjiza, bakamukemurira ibibazo yari ajemo. Ibi bitabo rero uri kubona hano, n’ibyabanyamuryango bo mu ijuru. Ibi bitabo uri kubona, ni ibyabatanga imigabanye y’icyacumi. Iyo batangiye gutanga icyacumi, baba bafunguye compte mu gihugu cyo mu ijuru. Mwebwe rero ku isi, mujya mwibikaho udutabo mukagenda mutwitwaje. Ariko twebwe abanyamuryango b’igihugu cyo mu ijuru bafunguje compte batanga icyicumi, dore aho ibitabo byabo biri hano. Iyo ugeze hano rero tugusabako winjira muri ino nzu, turabanza tukakubaza niba warafunguje compte utanga kimwe mu icumi. Twasanga aribyo, tukaguha karibu muri iyi nzu, kugirango udushakire igitabo cyawe. Wamara kukibona tukarebako koko niba uri umunyamuryango mu gihugu cyo mu ijuru. Tukakwandikira urupapuro uzatanga ugeze ku marembo yo mu ijuru. Ambaza niba narafunguje compte mu gihugu cyo mu ijuru mubwirako nabikoze. Arambwirango urakoze cyane, ubu rero ugiye kwinjira, udushakire igitabo cyawe, turebeko ko uri umunyamuryango w’ijuru.


Arambaza ati ariko mbere yuko ngufungurira ngo udushakire icyo gitabo, hari ikindi kibazo kimwe nifuza kukubaza ubone winjire. Arambaza ati, "none mugenzi ujya mu ijuru, umaze gufunguza compte utanga imigabane y’icyicumi, wibuka inama Yesu Kristo yagiriye abantu be bafunguje compte yo mu ijuru?" Ndamubwira nti nayo ndayibuka. Ese Yesu Kristo yatugiriye iyihe nama twe bafunguje compte yo mu ijuru dutanga icyicumi?


Matayo 6:19 “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.” Matayo 6:19-21
Nonese mugenzi ujya mu ijuru, umaze kumenya inama Yesu Kristo yagiriye abantu be bafunguje compte ye mu ijuru, ese wafunguje compte urekeraho cyangwa wafunguje compte ugira nibyo ushyirayo? Arambwira ngo "urakoze cyane niba utanga icyicumi. Kandi niyo nama yabagiriye yo kutibikira ubutunzi mu isi."

 

  1. Icyambere turareba niba koko warafunguje compte utanga icyicumi, tukwandikire urupapuro.

  2. Icyakabiri turareba kandi niba hari ibyo wabikijeyo, kuri iyo compte turagutereraho kashe byemezako aho ubutunzi bwawe buri ninaho umutima wawe uzaba. Bahite bateramo kashe ukomeze urugendo. Nuko arambwira ati, "injira Numara kukibona turareba ibyo bintu bibiri."
     

Ababikije kwa satani Bazaba kwa satani. Ababikije mu Ijuru Bazaba mu Ijuru.
Ubwo ninjira muri iyo nzu kugirango njye gushaka igitabo cyanjye. Igitabo naragiye ndagishaka ndakibona. Naragitanze ndakibahereza ngo basuzume barebe ko nabikoze. Mu gihe maze gutanga igitabo cyanjye barimo bagisuzuma, harimo abambanjirije bamaze kugerayo. Mbona muri bo hari abo bari kujya bagarurira ibitabo.


Uwambere bamugarurira igitabo baramubwira bati igitabo cyawe ni uburiganya. Gishyire so satani niwe muriganya, n’abantu bamukorera ni abariganya. Sanga so shitani wakoreye. Naho Imana irera, bityo ikorana n’abera. Abariganya ni aba satani. Sanga so wakoreye. Bamaze kukimuhereza, aracyakira atangira kukireba. Mu gihe amaze kukireba aravuga ati, "bagenzi banjye bajya mu ijuru, mumfashe kuburana. Ntabwo narinzi ko hano barenganya ariko jyewe ndaharenganiye." Turamubaze tuti uharenganiye gute. Aratubwira ati “aha hantu ndaharenganiye. Barandenganije. Nimurebe kino gitabo cyanjye banshubije."
Twaragiye turamwegera, kureba cya gitabo bamusubije.


Ku ipage ya mbere dusanga banditse italiki, ukwezi, umwaka amaturo yatanzwe ariko tubona bashyiraho akabazo.
No hepfo kuyandi maturo, bandika italiki, ukwezi, bandika umwaka nuko bashyiraho nanone akabazo.  
N’ahandi gutyo, bandika italiki, ukwezi, umwaka n’akabazo.


Muri make cyari igitabo cyari kigizwe n’ibibazo. Turangije turamubwira tuti, "Mugenzi ugana mu ijuru, ko utubwira ngo tukuburanire, ko iki gitabo bacyanditse gutya, kikaba kigizwe n’ibihe n’utubazo ariko tukaba tutazi icyo gisobanura, turakubwira ngo tukuburanire gute, ko bacyandika tutari duhari, twamenya ibi bintu bisobanura iki?" Nuko aravunga ngo, "oya, ngo nimumfashe kuburana njyewe ndarengana. Ngo dore na mwarimu watuyoboraga." Ubwo akatwereka iyo ku isi aho twavuye, akatwereka ngo dore na mwarimu wanyoboraga ari kuntangira ubuhamya avugako ijuru nditashye, ngo nyamara hano bari kumbwira ngo ninsange data satani!


Nuko tureba ku gitabo mwarimu yari afite, noneho kugirango tubihuze. Tugiye kwitegereza tubona mwarimu wamuyoboraga. Tugiye kureba dusanga mwarimu nawe afite igitabo. Tureba nicyo bamushubije ubwo tujya kubihuza ngo turebe amasano bifitanye.


Twarebye muri ibi bitabo byombi, tubona kwa mwarimu, ku italiki 5 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka runaka; dusanga no muri icyo gitabo birimo. Noneho dusanga amatariki arahuye, amezi arahuye, imyaka irahuye. Aho byari bitandukaniye, icyo bamushubije harimo akabazo ku iherezo ariko kwa mwarimu tubonamo umubare w’amafranga.
Niba banditse italiki 5, ukwezi kwa mbere umwaka runaka, hano bakahashyira akabazo, ku gitabo cya mwarimu we hari ibihumbi 5,000. Ahandi hakurikiye dusanga banditse italiki, ukwezi n’umwaka naho bashyiraho akabazo ariko kwa mwarimu dusanga handitse ibihumbi bine 4000. Umurongo ukurikiyeho nabwo byari italiki, ukwezi, umwaka noneho ahari akabazo kwa mwalimu ho bashyizeho ibihumbi icumi (10,000). Turakomeza turareba umurongo ukurikiyeho, dusanga kwa mwarimu hari ibihumbi 40 ariko hano hariho akabazo.


Turangije turavuga tuti ariko uyu muntu nyamara yararenganye. Nuko turavuga tuti se ikibazo gihari, ibi bitabo birahuye aho bitandukanye nuko hamwe hari ikibazo ahandi hari umubare w’amafranga. Ariko natwe dusubiye inyuma turavuga tuti nonese uyu mubare w’amafranga, dore rwose murebe ukuntu uyu  muntu yarenganye. Ubwa mbere yatanze ibihumbi bitanu barayagaya; ubwa kabiri atanga ibihumbi bine barayagaya. Ubwa gatatu atanga ibihumbi cumi barayagaya. Ubukurikiyeho atanga ibihumbi mirongon ine (40,000)nayo barayagaya, none atange ibihumbi mirongo itanu (50,000) none nayo bayagaye. Aya mafranga ntiyari menshi? Kuva barayagaye, none urabona uyu muntu atarenganye? Turangije turavuga tuti rero burya aha hantu nta muntu urakuramo urubanza ngo tuvuge ngo ijuru turaritaha. Kuba uyu muntu yaratanze ibihumbi mirongo itanu bakabyanga, atanga mirongo ine bakayanga; agatanga icumi bakabyanga, ni ikigaragara ko nta muntu uzaritaha.
Noneho twebwe turisuzuma tuti none jyewe ko nagiye ntanga 500, nkatanga 1,000, ngatanga 2,000 cyangwa 3,000. Abandi bati nagiye ntanga 100, nkatanga 200; muri kumbwira uyu muntu watanze ibihumbi 5,000 bakabyanga, agatanga 4,000 bakabyanga, 40,000 bakabyanga, 50,000 bakabyanga – twebwe dutanga ibiceri bya 20, cyangwa 50 nitwebwe turaza kuhagira agaciro. Niba ibihumbi 50,000 barabyanze, murabona turaza kugira agaciro. Mureke twishyire hamwe tumuburanire, bitabaye ibyo hano nta muntu urahava. Nibabona twishyize hamwe turi kuvugira umuntu umwe, wenda barajya bavuga bati aba bantu bararenganye, noneho barabareka batambuke. Reka twishyire hamwe tumufashe nawe araza kutuburanira, burya hano nta muntu urarukuramo twese baradusubiza inyuma.


Aho turi, tukibwirako wenda baraza bakareba ku bwinshi bw’abantu nkuko hano ku isi babireba; nibabona twishyize hamwe turi benshi baravuba bati koko uyu muntu aratsinze. Ubwo tumwemererako turamuburanira ariko tumusaba ngo ntajye kure kugirango nawe aze kudufasha kuburana. Noneho aba arabyemeye. Mu gihe turi muri ibyo, Malayika watubwiyengo dufate ibitabo aba aratubwiyengo dutuze dutegereze Malayika Musobanuzi aze abasobanurire.


Malayika Musobanuzi
Malayika Musobanuzi yaraje. Akiza agihinguka mu muryango, kubera twabwiye wa muntu ko turamuburanira, tukimubatona dutangira kugaragaza amarangamutima tuti, “Hano hari umuntu warenganye. Turamuburanira." Twese dutera herejuru. Mu gihe tukivuga ibyo twagirango uwo muntu turi buburanire akomere, amenye ko tumuri inyuma kandi nawe aze kutuburanira. Malayika Musobanuzi araza, arambura ukuboko kwe kw’iburyo aravuga ngo mutuze. Hano nta ba avocats bahakora. Amaze kutubwira gutyo amagambo aba ashize ivuga. Tuba turacecetse turavuga ngo reka dutegereze, turebe uyu muntu ukuntu bagiye kumwirukana kandi yarakoze. Twebwe rero twibwiraga ngo nibabona ubwinshi bw’abantu barabona bagomba kumureka. Ariko siko bo bakora. Njyewe hariya hantu hanteye ubwoba, kuri iyi bariyere hateye ubwoba! Ahantu uzagenda ushoreranye n’umugabo wawe bakakubwirango subira inyuma umugabo wawe ntavuge, kuko nta ba avocat bahaba! Ahantu uzagera ushoreranye n’umugore wawe bamubwirango nagende asange se shitani umugabo ntavuge kuko nta ba avocacts bahakora. Ahantu ababyeyi bazaba bashoreranye n’abana babo, basubiza ababyeyi inyuma abana ntibavuge! Aha hantu nabonye hateye ubwoba kuri iyi barriere.


Arangije rero yegereye nyiri gitabo aramubwira ati wowe ufite ikibazo, reka nze ngusobanurire impamvu bagusubije kino gitabo bakakubwira ngo sanga so satani.
Yaramwegereye aramubwira ati uribukako kuri taliki 5, ukwezi kwa mbere, Imana yaguhaye umugisha w’ibihumbi 60 (60,000). Urabyibuka? Malayika Musobanuzi arahindukira aratubwira ati mwebwe mwari kumubera umwa avocat, icyacumi cya 60,000 ni angahe, tuti ni 6,000. Aratubaza ati se none mwari muri kumutangira ubuhamya ko ari umukiranutsi utabarutse mu ijuru, none mu gitabo cye mwarimu afite mu ijuru harimo amafranga angahe? Tuti ni 5,000. Aratubaza ati none kiriya kicumi kirashyitse cyangwa ntabwo gishyitse. Twese tuti ntabwo gishyitse. Abaza nyirigitabo ati, “uri kubona kiriya kicumi gishyitse?” Arasubiza ati ntabwo gishyitse. Arangije aramubwira ati hano ntabwo tujya dushyiraho umubare w’amafaranga. Iyaba twashyiragaho umubare w’amafranga, tuba twanditse ko watanze 5,000 byerekanako uriganijeho igihumbi. None kuberako tudashyiraho umubare w’amafranga, dushyiraho akabazo ukazaburana nuhagera. Bivuze iki? Bivuzeko ahantu hose abantu dutanga icyicumi tugabanije, bashyiraho akabazo, tuzaburana nituhagera. Buri muntu wese uri kumva ubu butumwa, niba ari umukristo watangaga atuzuye, menya ko ku gitabo cyawe hari utubazo, uzatuburana nuhagera.


Wenda hari abakwibwira ngo mufite aba avocats bazababuranira, twebwe twarahageze baraduhakanira batubwirako nta ba avocats bahakora. Imana y’amahoro niturengere! Uyu muntu rero bamusubiza igitabo kuko ari umuriganya. Twararebye dusanga yaratangaga icya cumi, na mwarimu wo kwisi akamutangira ubuhamya ko ari umukiranutsi, ariko aho kugirango uzatangirwe ubuhamya n’abantu bo kw’isi reka ahubwo uzabutangirwe n’Imana. Aho ku isi, mwarimu yaravugaga ngo uyu muntu atashye ijuru, nyamara kuri barriere bari kumubwirango nasange se satani. Nuko rero kiranuka ujye utinya ijisho ry’Imana aho gutinya ijisho ry’abantu.

​

Gutabarwa ku Munota wa Nyuma
Rero uyu muntu yagize amahirwe navugako ariyo ya nyuma atabonwa n’abantu bose. Yari afite umwana w’imfubyi yareraga, Imana iranezerwa. Malayika aramubwira ati ku bw’uriya mwana w’imfubyi wareraga, wongeye kongererwa imyaka yo kurama, genda usubire ku isi ujye gukura ibigawa mu bishimwa ku bw’uriya mwana wareraga, noneho imirmo yawe ijye ibonwa aho yandikwa.


Kuko yatangaga ikicumi akigabanije, nibyo yakoraga byose ntacyo byari bivuze kuko nta compte yari afite aho imirimo ye yandikwa; kuko compte ye yari kwa satani kuko yari umuriganya. Ni ukuvuga ngo nibyo yakoraga byose ntaho byandikwagwa. Ariko kubw’uriya mwana yareraga, ahabwa amahirwe yo kugirango afunguze compte noneho ibyo yakoraga bijye bibona aho byandikwa.


Ariko aha iyo mpageze, ndababwirango mujye mumenya ko amahirwe y’inuma atariyo y’inyoni. Kandi amahirwe y’intama siyo mahirwe y’ihene. Hari igihe wakwibwirango nawe nuhagera uzagaruka, wahagera bakakubwirango sanga so satani ukagenderako burundu. Uyu nguyu amaze guhabwa amahirwe ye ya nyuma, hahise haboneka undi nawe wari ufite igitabo. Nawe arasaba ati, "Malayika Musobanuzi, nanjye nsobanurira kuko bansubije iki gitabo barambwirango nsange data satani." Ese icyuyu wundi we cyari cyanditse gute?

  • Banditse italiki, bandika ukwezi, n'umwaka nyuma bashyiraho akarongo gatambitse _______

  • Hepfo bandika italiki, ukwezi, umwaka, basyiraho

  • Hepfo bandika italiki, ukwezi, umwaka bashyiraho akabazo.

Yari afite igitabo kigize n’ibimenyetso bitatu: ______
 

Arangije nawe barakimusubiza ngo nasange se satani, niwe yakoreye ngo namusange. Noneho bamaze kukimusubiza, baramubwira ngo ni umuriganya. Nawe yasabye Malayika ko amusobanurira, yaragiye aramwegera. Aratubwira ngo mbere yuko musobanurira mwebwe abari hano mwaba muzi igitabo cy’icyacumi cyandikirwa bande, ese cyandikwa ryari? Nuko aramubwira ngo icyo gitabo bacyandikira ababatijwe, ba abakristo bagiye muri Jordan, bakabatizwa ntabwo kireba abatarabatijwe. Ese bakibandikira ryari?


Wenda nta kazi mfite wenda ngo nahembwe, wenda sindi umucuruzi ngo nungutse, ariko najya kubona nkabona impano 20,000. Icyacumi bivuze ibihumbi 2,000 ariko kubera ibibazo maranye igihe wenda nkavugango mba ntanze 2,000 ariko kubera ibibazo birenze, ibi 2,000 ndabyigurije ariko ninyabona nzayazana. Nkabyiguriza ariko uko iminsi igenda irushaho kuba mibi, simbibone noneho bagaruka kwigisha ku cya cumi nanjye nkakorwaho nkahaguruka ngasaba ngo Imana imbabarire mu kudatanga neza icya cumi. Malayika ashyiraho akarongo gatambitse akavuga ngo narayakoresheje yose. Ni ukuvuga ngo iyo wamaze gusaba imbabazi zo kudatanga icyacumi kandi warandikiwe iki gitabo, iyo uyakoresheje yose bashyiraho _______
 

            Birashoka ko mu kwezi runaka nayiguriza ariko kuyazana bikaba ikibazo. – MU kwa mbere ibintu bikaba byiza kurushaho nayabona nkayazana kuko nafunguje compte, nkazana icyicumi gishyitse, bandika italiki, ukwezi n’umwaka bagashyiraho V kuko nayazanye ashyitse.
 

            Aha twasanze akabazo ni aho atayatanze cyangwa se yaratanze igice.
Yesu Kristo rero arambwirango ninze mbwire abagenzi bajya mu ijuru, ngo umuntu wese utanga icya cumi akigabanije nayarye ayahage ngo azakubitirwe rimwe na rizima. Aho kugriango utange icyicumi ukigabanije bashyireho akabazo, jya uyarya uyahage kuko nubundi uba uri mu gihombo. Ari utayatanze, ari nuwatanze igice, imbere y’Imana mwese muri abariganya. Muzahagera bababwirengo Nimusange so satani mwakoreye. Ni ukuvugango icyo ni igihombo twebwe abagenzi tugira. Aho kugirango uyatange uyagabanije, wayarya rimwe uyariye ugakubitirwa rimwe na rizima. Imana y’amahoro niturengere! Bivugango, ibi bitabo biba Bihari buri wese aba afite uko icye kiba cyanditse. Buri munti wese narebe, ese icyanjye cyanditse gute, ese gihagaze gute? Ese nibuze uranacyihafite. Ese niba ukihafite, ese cyanditse gute? Wigeze ugira ishyaka ryo gufunguza compte yo mu ijuru?  Niba warafunguje harimo iki?
V ? _____


Ubundi umuntu uhabona urupapuro, ni umuntu kuva yakwihana icyaha cyo kudatanga icya cumi aba inyangamugayo mu kugitanga. Uko ubona imigabane, uko uhembwa, uko ugenda uyabona uyatanga neza ninako uhabona ama V. Uwo rero niwe uzabona urupapuro azatanga ageze ku marembo yo mu ijuru yerekana ko ari umukiranutsi. Kuko Imana n’umukiranutsi, ikorana n’umukiranutsi. Imana ni iyera, ikorana n’abera. Abariganya ni aba satani Imana iturengere cyane.


Bivugango ngo buri muntu wese arebe, asuzume uko igitabo cye cyanditse. Nubona ari ikizagukoraho, Imana igufashe n’ibikurega hakiri kare, kuko kuri iyo barriere, iyo uhageze nta ba avocat. Buri wese ahagararayo ku giti cye. Hari ikintu rero twatekerezagaho tukibona uyu muntu wari ufite igitabo cyarimo ibihumbi 10, 40, 50. Tuvugango tumuburanire, twarimo dutekereze ngo kuba we yaratanze menshi bakaba bayanze, twebwe twatanze makeya, hari ukuntu turahagira agaciro. Hari ukuntu nakunze ugutanga kino cya cumi uburyo ijuru ribibona kandi ribyandika. Birashoboko ko nagira umugabo akaba afite akazi kamuhemba 1,000,000. Bivuzeko agomba kuzana 100,000 cy’ibyacumi. Iyo abizanye agakiranuka, bandika italiki, ukwezi, umwaka bagateraho V. Nanjye rero Mukarugwiza niba mfite akazi, ncuruza, niba buri kwezi nungutse nka 500, najye nkazana 50 yanjye, bazandika italiki, ukwezi n’umwaka batereho V. Bo ntibandika umubare, bivuzengo buri muntu wese agomba gukiranuka mu byo Imana yamuhaye. Imana ntireba ibyinshi twatanze ahubwo ireba ese wakiranutse mubyo Imana yaguhaye? Singomba ubwinshi bw’ayo twatanze, ahubwo uwakiranutse wese bashyiraho ama V.


"Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri. Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose, kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.” Luka 21:1-4
Aha niho Yesu Kristo yageze, avuga amagambo dusanga muri Matayo 25:14-30
Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja. “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w'ibyo yabasigiye. Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ “N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’ Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ “N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’ “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye, italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n'inyungu yayo? Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi. Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite. N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’”


Ibi byanditswe birumvikana singombwa ko mbisobanuraho. Ahubwo Yesu yarambwiye ngo nzababwire amagambo mu butumwa bwa Matayo 7:21-23 “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’"


Bivugango kuvuga ngo Mwami Mwami ntabwo aribyo bizatwinjiza mu bwami bwo mu ijuru. Keretse abakora ibyo data wo mu ijuru ashaka. Imana y’amahoro niturengere! Ahangaha rero, hari ikintu nakundiye bino bitabo. Hari igihe wakumva ubu buhamya noneho ukavuga uti binshikiyeho. Ko buri muntu wese yishakira igitabo kandi wenda wowe utarize. Wibukeko haba hagiye umuntu w’imbere, uwinyuma agasigara. Umuntu w’imbere afite amaso areba. Ntugire ubwoba, nuhagera igitabo cyawe uzakibona. Ntunibaze ngo se ko ndi impumyi, nimpagera ntabona bizagenda gute? Nzagishakirwa nande? Were kugira ikibazo, kuko haba hagiye uwimbere, umuntu winyuma aba yasigaye. Aha ni ho umuririmbyi yageze akavugango, "inzira igana mu ijuru izaba ari iyo kwera no gukiranuka. Ngo abanduye imitima ntabwo bazayinyuramo. Ariko abagenzi naho baba ari abaswa, ntabwo bazayoba." Imana ihabwe icyubahiro.

 

Imana iduhesha umugisha ukuboko kw’iburyo, noneho igateka ukw’ibumoso ngo ushyireho icya cumi!
Reba kuba ufite igitabo cy’utubazo imbere y’Imana! Burya mumenyeko Imana iduhesha umugisha ukuboko kw’iburyo, noneho igateka ukw’ibumoso ngo ushyireho icya cumi! Kandi mujye mumenyako Imana irareba byose, hose. Buri gihe ibitabo biba biri kwandikwa. Nubwo najye nayariganya, ibitabo biba biri kwandikwa. Buri gihe ibitabo biri kwandikwa, kandi Imana irabibona. Nubwo yicecekera iba ibireba byose. Ku munsi w’amateka, ubwo uzabona igitabo cyawe ari utubazo gusa, mwene Data ntabwo uzatinyuka guhinguka mu maso y’Imana. Nta kuburana. Ibitabo bizahita bigushinja. Imana y’amahoro niturengere.
Aha niho Yohani yageze mu byahishuwe muri 20:11-15 “Mbona intebe y’ubwami nini yera mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro."

​

Iki cyari igice kimwe cy'ubuhamya bwa Tamari ku bijyanye n'urugendo rugana mu ijuru - Iki gice ni ibirebana no Kuba umunyamuryango wo mu ijuru, gutanga ikicumi. Ubuhamya bwose wabasanga kuri Zaburi nshya

​

bottom of page